





























Hadeeth Cards
Da'wa cards that highlight great meanings from the noble prophetic hadiths in a simple style and attractive display that helps the Muslim to have a deeper understanding of his religion in an easy way
All
Hadithi yaturutse kwa Abi Bak'rat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Igihe abayisilamu babiri basakiranye mu mirwano bafite inkota, icyo gihe uwishe n'uwishwe bose bajya mu muriro", ndavuga nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Uyu ni uwishe birumvikana, none uwishwe we bimeze bite? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iransubiza iti: Uyu nawe yari ashishikajwe no kwica mugenzi we."
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko igihe abayisilamu babiri basakiranye barwana bafite intwaro, buri wese agambiriye kwica mugenzi we, icyo gihe uwishe ajya mu muriro, kubera kwica mugenzi we; Abasangirangendo ntibiyumvisha ukuntu n'uwishwe azajya mu muriro maze barayibaza bati: Uwishwe ni gute yajya mu muriro? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibasubiza ko nawe azajya mu muriro kubera ko nawe yari ashishikariye kwica mugenzi we usibye ko yamutanze kubigeraho.
Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Mu by’ukuri ibikorwa byose bishingira ku mugambi, kandi buri wese ahembwa hakurikijwe umugambi yagikoranye. Bityo, uzimuka kubera Imana n’intumwa yayo, ukwimuka kwe kuzaba ari ukw’Imana n’intumwa yayo. N'uzimuka agamije indonke z’isi, cyangwa umugore yifuza kurongora, uwo ukwimuka kwe kuzaba gushingiye kuri ibyo byatumye yimuka”. No mu mvugo ya Bukhariy iragira iti: Mu by'ukuri ibikorwa byose bishingira ku migambi byakoranywe, ndetse na buri wese azahembwa hashingiye ku mugambi yagize..."
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ibikorwa byose kugira ngo byemerwe byubakira ku mugambi; iri rikaba ari n'itegeko rusange ku bikorwa byose umuntu akora byaba ibikorwa byo kwiyegereza Allah ndetse n'ibindi bikorwa rusange. Bityo uzagambirira ko igikorwa cye kimubyarira inyungu, nta kindi azabona uretse izo nyungu ntazagihemberwa. N'uzagambirira kwiyegereza Allah Nyir'ubutagatifu, igikorwa cye azakibonera ibihembo n'ingororano kwa Allah, n'ubwo cyaba ari igikorwa gisanzwe nko kurya no kunywa. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije itanga urugero rugaragaza uruhare rw'umugambi mwiza mu bikorwa hamwe n'uko bingana ukurikije uko bigaragara, igaragaza ko uzagambirira mu kwimuka kwe kwishimirwa na Allah, uko kwimuka kwe kuzaba kwemewe mu mategeko ndetse azaguhemberwa kuko yabaye umunyakuri mu mugambi we. N'uzagambirira mu kwimuka kwe inyungu z'iyi si nk'umutungo, icyubahiro, ubucuruzi, umugore, ntacyo azabona usibye izo nyungu yaharaniye, ndetse nta n'umugabane azagira mu ngororano zo kwa Allah.
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire), yavuze ko umuntu umwe yabwiye Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ati: “Mpa impanuro.” Intumwa iramusubiza iti: “Ntukarakare!” Asubiramo ikibazo cye kenshi, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Ntukarakare!”
Al-BukhariUmwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yayisabye ko yamuha impanuro ikamubwira ikintu kimwe cyamugirira akamaro, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira ko atagomba kurakara. Bisobanuye ko agomba kwirinda impamvu zose zatuma arakara, akihangana igihe bibayeho ko arakara, ntiyihutire kugira icyo akora mu burakari bwe ngo abe yakica cyangwa se ngo akubite, cyangwa se ngo atuke undi n'ibindi byose yamukorera. Wa mugabo ayisubiriramo kenshi ikibazo cye, ariko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyagira ikindi imwongereraho usibye kumubwira iti: "Ntukarakare!"
Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Iyo muba mwiringira Allah uko bikwiye, yari kubaha amafunguro nkuko ayaha inyoni, zizinduka zishonje nyamara zikagaruka zihaze."
Ibn MaajahIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iradushishikariza kwiringira Allah Nyir'ubutagatifu mu gukora ibifite akamaro no kureka ibitera ingaruka mu myemerere no mu mibereho, kubera ko nta we utanga cyangwa se ngo yime, cyangwa se ngo ateze ingaruka cyangwa se ngo agirire abandi umumaro usibye Allah Nyir'ubutagatifu. Ko dukwiye gukora impamvu zizana umumaro, zigakuraho ingaruka hamwe no kwiringira Allah by'ukuri. Igihe cyose tuzakora ibibi Allah azaduha amafunguro nkuko ayaha inyoni igihe zivuye mu byari byazo zishonje, hanyuma zikagaruka nimugoroba zihaze. Ibyo inyoni zikora ni bumwe mu buryo bwo gukora impamvu zo kujya gushaka amafunguro, nta kwirara no kunebwa.
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu byo yahishuriwe akuye kwa Nyagasani we yavuze ati: “Umugaragu wanjye aracumura akavuga ati: “Mana yanjye, mbabarira icyaha cyanjye! Imana Nyagasani ikavuga iti: “Umugaragu wanjye yacumuye hanyuma amenya ko afite Nyagasani ubabarira ibyaha kandi akabimuhanira [aramutse aticujije]. Wa mugaragu akongera agacumura maze akavuga ati: “Nyagasani, mbabarira icyaha cyanjye. Imana Nyirubutagatifu na yo ikavuga iti: “Umugaragu wanjye yacumuye amenya ko afite Nyagasani ubabarira ibyaha akabimuhanira [aramutse aticujije]. Wa mugaragu akongera agacumura maze akavuga ati: “Nyagasani, mbabarira icyaha cyanjye. Imana Nyirubutagatifu na yo ikavuga iti: “Umugaragu wanjye yacumuye amenya ko afite Nyagasani ubabarira ibyaha kandi akabimuhanira [aramutse aticujije]. None mbabariye umugaragu wanjye, nakore icyo ashaka.”
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahishuriwe imvugo iyikuye kwa Nyagasani wayo yavuze ko umugaragu iyo akoze icyaha yarangiza akavuga ati: Mana mbabarira icyaha cyanjye, Allah aravuga ati: Umugaragu wanjye yakoze icyaha amenya ko afite Nyagasani we ubabarira ibyaha, nuko akakimubabarira cyangwa se akakimuhanira, namaze kumubabarira. Hanyuma iyo yongeye gukora icyaha akavuga ati: Mana Nyagasani mbabarira ibyaha byanjye, Allah aravuga ati: Umugaragu wanjye yakoze icyaha amenya ko afite Nyagasani ubabarira ibyaha! Nuko akabimubabarira cyangwa akabimubabarira, usibye ko mbabarira umugaragu wanjye. Hanyuma iyo yongeye gukora icyaha akavuga ati: Mana Nyagasani mbabarira ibyaha byanjye, Allah aravuga ati: Umugaragu wanjye yakoze icyaha amenya ko afite Nyagasani ubabarira ibyaha! Nuko akabimubabarira cyangwa akabimuhanira, usibye ko mbabarira umugaragu wanjye. Nakore icyo ashatse niba igihe cyose akoze icyaha yicuza, kandi akababazwa nacyo, ndetse agafata umugambi wo kutazasubira, ariko rimwe na rimwe umutima we ukamunesha akongera agakora icyaha; niba abigenza atyo akora icyaha yarangiza akicuza nanjye nzakomeza kumubabarira, kubera ko kwicuza bisiba ibyabibanjirije.
Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Am'ri (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Abarangwa n'ubutabera bazaba bari kuri Min'bar z'urumuri, iburyo bwa Allah Nyir'impuhwe, n'ubwo amaboko ye yose ari indyo; abo ni babandi batabogama mu guca imanza kwabo, no ku miryango yabo ndetse no mu bo bashinzwe kuyobora.”
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko abantu barangwa n'ukuri ndetse n'ubutabera hagati y'abantu bashinzwe kuyobora ndetse n'abantu bo mu miryango yabo, ku munsi w'imperuka ibyicaro byabo bizaba ahantu hirengeye hakoze mu rumuri mu rwego rwo kububahisha. Izo Min'bar ziherereye iburyo bwa Allah Nyir'impuhwe, kandi amaboko ye yombi ni iburyo!
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: “Ese muzi gusebanya icyo ari cyo? Baravuga bati: Imana n’Intumwa yayo ni bo babizi. Iravuga iti: Ni ukuvuga umuvandimwe wawe ibyo atishimira. Baravuga bati: Ese n’iyo naba muvuga ibimuriho? Iravuga iti: Iyo ibyo uvuga bimuriho uba umusebeje, naho iyo ibyo umuvuga bitamuriho uba umuharabitse.
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza gusebanya kuziririjwe icyo ari cyo, ari byo bisobanuye kuvuga ku muyisilamu ibyo atishimiye byaba mu miterere ye ndetse n'imico ye nko kuvuga ko arebesha ijisho rimwe, ari umubeshyi n'ibindi mu bidashimishije, kabone n'iyo yaba ari uko ameze. Ariko iyo umuvuzeho ibyo adafite ibyo biba birenze kumusebya , ndetse ni n'ikinyoma no kumuhimbira.
Hadithi yaturutse kwa Khawlat Al Answariyat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Abantu bakoresha umutungo wa Allah uko bishakiye bitari mu kuri, ku munsi w'imperuka icyicaro cyabo ni mu muriro."
Al-BukhariIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira abantu bakoresha imitungo y'abayisilamu mu buryo butari bwo, bakayifata batayemerewe. Iki kikaba ari cyo gisobanuro rusange cy'umutungo ku bijyanye no kuwukusanyiriza no kuwugeraho mu buryo butemewe, ndetse no kuwutanga aho bitemewe kuwutanga. Aha hinjiramo no kurya imitungo y'imfubyi, cyangwa se imitungo ya Waqf, no kwirengagiza indagizo, no gufata imitungo rusange ku batayikwiye. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ivuga ko ku munsi w'imperuka ibihembo byabo ari umuriro.
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mujye mwirinda gucyeka; kubera ko gucyeka ari ikinyoma kiruta ibindi, ntimugashakishe inenge za bagenzi banyu, ntimukanekane, ntimukagirirane amashyari, ntimukagambanirane, ntimukagirane inzangano, kandi mujye muba abagaragu ba Allah b'abavandimwe."
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irihanangiriza abantu inababuza kurangwa na bimwe mu byateza umwiryane n'urwango hagati y'abayisilamu. Bimwe muri byo ni ibi bikurikira: Gucyeka, ari byo gutecyerereza mugenzi wawe ibyo udafitiye gihamya, ndetse Intumwa yanagaragaje ko ibyo ari ikinyoma kigaragara. Gushakisha inenge z'abandi, ucukumbura inenge zabo waba ukoresheje ijisho (kureba) cyangwa se ugutwi (Kumviriza). Kuneka, ari byo bisobanuye gushakisha ibitagaragarira amaso, akenshi bikorwa hagamijwe ikibi. Ishyari ari byo kubabazwa n'ibyiza n'ingabire zageze ku bandi. Kugambanirana, ari byo kuba buri wese yaba nyamwigendaho ntasuhuze mugenzi we w'umuyisilamu cyangwa se ngo amusure. Kugirirana urwango ari byo kwanga no kwitarura abandi no kubabangamira, no kubazingira umunya, no kubuka inabi. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ivuga ijambo rikomeye rihuriza hamwe abasilamu ndetse rigatuma nta n'ikibazo bagirana hagati yabo iravuga iti: (Kandi mujye muba abagaragu ba Allah b'abavandimwe). Bityo ubuvandimwe ni ryo pfundo ribungabunga imibanire hagati y'abantu, rikongera urukundo n'ubumwe hagati yabo.