





























Hadeeth Cards
Da'wa cards that highlight great meanings from the noble prophetic hadiths in a simple style and attractive display that helps the Muslim to have a deeper understanding of his religion in an easy way
All
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko Umugabo umwe yicaye imbere y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze aravuga iti: Yewe Ntumwa y'Imana! Mfite abaja babiri barambeshya, bakampemukira, bakanyigomekaho, nanjye nkabatuka, nkanabakubita, ubwo ku munsi w'imperuka ibyanjye bizaba bimeze bite? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Hazabarurwa ibyo baguhemukiyemo, bakakwigomekaho, hanyuma hanabarurwe ibihano byawe kuri bo niba ibihano wabahanishije bingana n'ibyaha byabo bizaba bihagije, ntacyo uzishyuza cyangwa ngo se bo bakwishyuze! Ariko niba ibihano wabahanishije ari umurengera birenze ibyaha bagukoreye, bazaza bihorere ku bihano byarenze ku cyaha bagukoreye. Nuko wa mugabo aravuga ati: Wa mugabo araberereka ajya ku ruhande atangira kurira anatakamba, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "None se ntiwasomye umurongo wa Qur'an ugira uti: {Ndetse ku munsi w’imperuka tuzashyiraho iminzani y’ubutabera, ku buryo nta muntu n’umwe uzarenganywa...) [Al Anbiyau: 37]. Wa mugabo aravuga ati: Ku izina rya Allah yewe Ntumwa y'Imana! Nta mugabane wanjye n'uwabo mbona uruta kuba natandukana nabo, nkutanzeho umuhamya ko kuva ubu bose bahawe ubwigenge.
At-TirmidhiUmugabo umwe yicaye imbere y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze aravuga iti: Yewe Ntumwa y'Imana! Mfite abaja babiribarambeshya, bakampemukira, bakanyigomekaho, nanjye nkabatuka, nkabakubita, ubwo ku munsi w'imperuka bizagenda gute? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: @hazabarwa ibyo baguhemukiyemo, bakakwigomekaho, n'ibihano byawe kuri bo* niba ibihano wabahanishije bingana n'ibyaha byabo bizaba bihagije, ntacyo uzishyuza cyangwa se ngo bo bakwishyuze! Ariko niba ibihano wabahanishije ari umurengera birenze ibyaha bagukoreye, bazaza bihorere ku bihano byarenze ku cyaha bagukoreye. Nuko wa mugabo aravuga ati: Wa mugabo araberereka ajya ku ruhande atangira kurira anatakamba, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "None se ntiwasomye umurongo wa Qur'an ugira uti: {Ndetse ku munsi w’imperuka tuzashyiraho iminzani y’ubutabera, ku buryo nta muntu n’umwe uzarenganywa...) [Al Anbiya-u: 37]. Wa mugabo aravuga ati: Ku izina rya Allah yewe Ntumwa y'Imana! Nta mugabane wanjye n'uwabo mbona uruta kuba natandukana nabo, nkutanzeho umuhamya ko kuva ubu bose babaye abahawe ubwigenge.
Hadithi yaturutse kwa Abi Mussa Al Ash'ariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mujye mwita kuri Qur'an, kuko ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu kuboko kwe ko icika nyirayo kuruta uko ingamiya itoroka nyirayo iciye ikiziriko."
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yategetse guhozaho gusoma Qur'an no kuyitwararika kugira ngo umuntu wari warayifashe mu mutwe atayibagirwa. Ibi ikaba yarabishimangiye ubwo yarahiraga ko Qur'an icika nyirayo byihuse kuruta uko ingamiya yari iziritse icika nyirayo igihe ayirekuye.
Hadithi yaturutse kwa Uthman (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umwiza muri mwe kubarusha ni uwize Qur'an ndetse akanayigisha abandi."
Al-BukhariIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umwiza kuruta abandi imbere ya Allah, ndetse akaba anabarusha urwego ari uwize Qur'an akaba ayisoma yarayifashe mu mutwe, anasobanukiwe amategeko ayikubiyemo, ndetse akanabyigisha abandi, hiyongereyeho no kuyishyira mu bikorwa.
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Amazu yanyu ntimuzayagire nk'amarimbi, kubera ko Shay'twani ihunga inzu isomerwamo Suratul Baqarat."
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabuza abantu badasalira mu mazu yabo bakayagira nk'amarimbi kubera ko ari yo adakorerwamo iswalat. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ivuga ko Shaytwani ahunga inzu isomerwamo Suratul Baqarat.
Hadithi yaturutse kwa Abi Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imwishimire) yaravuze iti: "Uzasoma imirongo ibiri isoza Suratul Baqarat mu ijoro, izaba imuhagirije."
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu usomye mu ijoro imirongo ibiri ya nyuma yo muri Suratul Baqarat, Allah aba amuhagije kuba yamurinda ikibi icyo ari cyo cyose. Hari imvugo isobanura ko iyo mirongo iba imuhagirije isengesho ry'igihagararo cyo mu ijoro. Hari n'indi mvugo isobanura ko iyo mirongo iba imuhagirije andi magambo yo gusingiza Allah akoresha. Hari n'indi mvugo ivuga ko iyo mirongo ari yo micye ishoboka wasoma mu mirongo ya Qur'an muri iryo joro. Hari n'izindi zitari izi tuvuze. Izi mvugo zose zishobora no kuba ari ukuri, kuko iyi mvugo zose zikubiyemo.
Hadithi yaturutse kwa Abdullah Ibun Masuud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzasoma inyuguti imwe mu gitabo cya Allah, azayibonera igihembo kingana n'icyiza kimwe, kandi icyiza kimwe kingana n'ibyiza icumi Ntabwo mvuze ko {Alif Laam Miim) ari inyuguti imwe, ahubwo {Alif} ni inyuguti, {Lam} ni inyuguti, na {Miim) ni inyuguti."
At-TirmidhiIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko buri muyisilamu usomye inyuguti mu gitabo cya Allah, ayihemberwa icyiza kimwe, kandi akaba yanabyongererwa kugeza ku byiza icumi. Nyuma irangije kuvuga ibi isobanura ko (Alifu Laam Miim) atari inyuguti imwe, ahubwo Alifu ni inyuguti imwe, Lamu ni inyuguti imwe, na Miimu ni indi nyuguti: Bityo zikaba ari inyuguti eshatu n'ibyiza byazo ni mirongo itatu.
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yibukaga (yasingizaga) Allah mu bihe byayo byose.
Al-Bukhari as Mu‘allaq/hanging, with a decisive formAishat Nyina w'abemera (Imana imwishimire) aravuga ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashishikazwaga cyane no gusingiza Allah, kandi ko yibukaga Allah ibihe byose ahantu hose mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Nagabanyije iswalat hagati yanjye n'umugaragu wanjye mo ibice bibiri; kandi umugaragu wanjye akwiye kubona ibyo yansabye; Iyo avuze ati: “ALHAMDULILLAHI RABIL ALAMIINA: Ishimwe n’ikuzo byose bikwiye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose; Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Umugaragu wanjye aransingije. N'iyo avuze ati: A-RAHMANI RAHIM: Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Umugaragu wanjye amvuze ibigwi. N'iyo avuze ati: MALIKI YAWUMI DINI: Umwami w’ikirenga wo ku munsi w’imperuka, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Umugaragu wanjye ampaye icyubahiro, cyangwa se akavuga ati: Umugaragu wanjye anyeguriye ibye. N'iyo avuze ati: IYAKA NA'ABUDU WA IYAKA NAS’TA-IN: Ni wowe (wenyine) dusenga, kandi ni wowe (wenyine) twiyambaza, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Ibi ni hagati yanjye n'umugaragu wanjye, kandi umugaragu wanjye akwiye kubona ibyo yansabye. N'iyo avuze ati: IHDINA SWIRATWAL MUS’TAQIM, SWIRATWALADHINA AN’ AM’TA ALAY’HIM, GHAY’RIL MAGH’DWUBI ALAY’HIM WALA DWAALIINA: Tuyobore inzira igororotse, inzira y’abo wahundagajeho inema, itari iy’abo warakariye cyangwa abayobye, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Ibi ni iby'umugaragu wanjye, kandi umugaragu wanjye akwiye kubona ibyo yansabye."
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah Nyir'ubutagatifu muri Hadithul Qud'siy yavuze ati: Suratul Fatihat umugaragu wanjye asoma ari gusali nayigabanyijemo ibice bibiri hagati yanjye na we, mfite kimwe cya kabiri nawe akagira ikindi. Igice cyayo kibanza ni Ugushima no Gusingiza ndetse no kuvuga ibigwi Allah, nanjye nkabimuhembera ibihembo bishimishije. Naho igice cyayo cya kabiri: Ni ukwicisha bugufi no kunsaba umugaragu akora, nkamwumva ndetse nkamuha ibyo ansabye. Iyo urimo gusali avuze ati: “ALHAMDULILLAHI RABIL ALAMIINA: Ishimwe n’ikuzo byose bikwiye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose; Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Umugaragu wanjye aransingije, anampaye ikuzo. N'iyo avuze ati: A-RAHMANI RAHIM: Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Umugaragu wanjye amvuze ibigwi. N'iyo avuze ati: MALIKI YAWUMI DINI: Umwami w’ikirenga wo ku munsi w’imperuka, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Umugaragu wanjye ampaye icyubahiro, kandi iki kikaba ari icyubahiro cyagutse. Iyo avuze ati: IYAKA NA'ABUDU WA IYAKA NAS’TA-IN: Ni wowe wenyine dusenga, kandi ni wowe wenyine twiyambaza, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Ibi ni hagati yanjye n'umugaragu wanjye, kandi umugaragu wanjye akwiye kubona ibyo yansabye. Bityo igice kibanza muri iyi Ayat ni umwihariko wa Allah ari cyo cy'uko ari (Wowe wenyine tugaragira), hano hakaba harimo kwiyemerera ko ukwiye kugaragirwa ari Allah wenyine, ndetse akaba ari na we wenyine wakira ubusabe; aha hakaba ari ho igice cy'umwihariko wa Allah kirangiriye. Naho igice cya kabiri umugaragu yihariye muri uyu murongo ni (Wowe wenyine dusaba inkunga), aha hakaba harimo gusaba Allah ubufasha n'inkunga n'isezerano rye ry'uko agomba gutera inkunga. N'iyo avuze ati: IHDINA SWIRATWAL MUS’TAQIM*, SWIRATWALADHINA AN’ AM’TA ALAY’HIM, GHAY’RIL MAGH’DWUBI ALAY’HIM WALA DWAALIINA: Tuyobore inzira igororotse, inzira y’abo wahundagajeho inema, itari iy’abo warakariye cyangwa abayobye, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Uku ni ugusaba no kwibombarika by'umugaragu wanjye, kandi umugaragu wanjye akwiye kubona ibyo yansabye, ndetse namaze no kumwakirira ubusabe bwe.
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Imperuka ntizaba cyeretse izuba ribanje kurasira iburengerazuba, niriharasira abantu bakaribona, bose bazahita bemera, ariko icyo gihe ni igihe: "...Umunsi bimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wawe byaje, ukwemera k’umuntu atagize mbere cyangwa (uwemera) utaragize icyiza akora mu kwemera kwe nta cyo bizabamarira..." [Al An'aam: 158]. Imperuka kandi izaza isange abagabo babiri bari guciririkanya ibiciro ku mwambaro, maze bananirwe kuwugura habe no kubasha kuwuzinga! Imperuka kandi izaza isange umugabo amaze gukama amata y'ingamiya ye ananirwe kuyanywa! Imperuka kandi izaza isange umugabo ari gusibura iriba rye ariko ntarishoreho! Imperuka kandi izaza isange ateruye ibyo kurya mu ntoki abigejeje ku munwa ngo abitamire, ariko ananirwe no kubitamira!"
Al-Bukhari and MuslimMuri iyi Hadithi, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ku bijyanye n'ibimenyetso bikuru by'imperuka ari byo by'uko izuba rizarasira mu burengerazuba aho kurasira mu burasirazuba, ubwo abantu bazaribona bazahita bemera bose. Ariko icyo gihe kwemera kw'umuhakanyi ntacyo kuzaba kukimumariye, ndetse n'ibikorwa byiza yakora ntacyo bizaba bikimaze no kwicuza kwe ntacyo kuzaba kumaze. Nyuma yaho Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yababwiye ko imperuka izaba itunguranye; kubera ko izasanga abantu bari mu mirimo yabo isanzwe ya buri munsi. Izasanga umuguzi n'umugurisha bari guhererekanya ibiciro ariko ntibazashobora kurangizanya ubucuruzi bwabo, n'umwambaro ntibazabasha kuwuzinga. Izasanga umuntu amaze gukama ingamiya ye ariko ntazabasha kunywa ayo mata yakamye. Izasanga umuntu amaze gufukura iriba rye no kurisibura, ariko ntazabasha gushora amatungo ye. Izasanga umuntu yasamye agiye gutamira, ariko ntazabasha kurya.