





























Hadeeth Cards
Da'wa cards that highlight great meanings from the noble prophetic hadiths in a simple style and attractive display that helps the Muslim to have a deeper understanding of his religion in an easy way
All
Hadithi yaturutse kwa Abi Saidi Al Khud'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ku munsi w'imperuka bazazana urupfu ruri mu ishusho y'intama y'isekurume, nuko umuhamagazi ahamagare avuge ati: Yemwe bantu bo mu ijuru, nuko bisumbukuruze barebe uwo ari we, maze ababwire ati: Iki muzi icyo ari cyo? Bamusubize bati: Yego, turabona ari urupfu! Kandi bose bazarubona, hanyuma ahamagare avuge ati: Yemwe bantu bo mu muriro, nuko bisumbukuruze barebe uwo ari we, maze ababwire ati: Iki muzi icyo ari cyo? Bamusubize bati: Yego ni urupfu, kandi bose bazaba bamaze kurubona, nuko rubagwe, hanyuma wa muhamagazi abwire abantu bo mu ijuru ati: Nimuribemo ubuziraherezo ntimuzongera gupfa, anabwire abantu bo mu muriro ati: Yemwe bantu bo mu muriro nimuwubemo ubuziraherezo ntimuzongera gupfa! Hanyuma arangije abasomera umurongo ugira uti: "Unababurire umunsi w’agahinda, ubwo iteka (ryo kwinjira mu ijuru cyangwa mu muriro) rizacibwa, mu gihe bo (ku isi) ntacyo bitayeho..." [Mariam: 39.] Bo bakiri ku isi ntacyo bari bitayeho, ndetse ntibanemeraga (Allah)."
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadithi iragaragaza ko ku munsi w'imperuka urupfu ruzazanwa mu ishusho y'intama y'isekurume, ifite ibara ry'umweru rivanze n'umukara; nuko umuhamagazi ahamagare mu ijwi riranguruye agira ati: Yemwe bantu bo mu ijuru! Maze batangire kurebaguzwa no kwisumbukuruza ngo barebe uwo ari we, Nuko ababaze ati: Iki muzi icyo ari cyo? Bamusubize bati: Yego ni urupfu, na buri wese muri bo azaba yamaze kurubona no kurwitegereza. Nuko umuhamagazi yongere ahamagare avuge ati: Yemwe bantu bo mu muriro? Maze nabo batangire kwisumbukuruza kugira ngo barebe uwo ari we, Ababaze ati: Iki muzi icyo ari cyo? Bamusubize bati: Yego ni urupfu, na buri wese muri bo azaba yamaze kurureba no kurwitegereza; Nuko barubage, maze umuhamagazi avuge ati: Yemwe bantu bo mu ijuru, mugiye kubaho ubuziraherezo nta gupfa, namwe bantu bo mu muriro: Mugiye kubaho ubuziraherezo nta gupfa Ibi bizaba ari ingabire ziyongera ku zindi ziri guhabwa abemeramana, ndetse no kurushaho kubabaza no guhana abahakanyi. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ibasomera umurongo wa Qur'an ugira uti: {Unababurire umunsi w’agahinda, ubwo iteka (ryo kwinjira mu ijuru cyangwa mu muriro) rizacibwa, mu gihe bo (ku isi) nta cyo bitayeho kandi batemera (Allah).} [Mariam: 39.] Umunsi w'imperuka rero Allah nibwo azakiranura hagati y'abantu bo mu ijuru n'abo mu muriro, ari nabwo buri wese azinjira aho yaruhiye agiye kuba ubudapfa. Nuko inkozi y'ibibi izarushaho kubabara no kugira agahinda ndetse no kwicuza kubera ibyo atakoze neza, n'uwadohotse yicuze ko ntacyo yateganyirije uyu munsi.
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Abahawe igitabo bajyaga basoma Tawurati mu giheburayo, bakayisobanurira abayisilamu mu cyarabu! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Ntimukemera inkuru z'abahawe igitabo ko ari ukuri ariko ntimukanabahinyure, ahubwo mujye muvuga muti: Twe twemeye Allah n'ibyo yaduhishuriye.} [Al Baqarat: 136.]
Al-BukhariIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yihanangirije abayoboke be ngo batazashukika bakumva ibivugwa n'abahawe igitabo bakomora mu bitabo byabo. Kubera ko abayahudi ku gihe cy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bajyaga basoma Tawurati mu giheburayo, ururimi rw'abayahudi, bakayisobanura mu cyarabu. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Ntimukemere ibyo abahawe igitabo bababwira byo mu bitabo byabo, ariko ntimukanabihinyure, ibyo biri mu byo utamenya ngo ubashe gutandukanyamo iby'ukuri mu by'ibinyoma; Kubera ko Allah Nyir'ubutagatifu yadutegetse kwemera ibyo yaduhishuriye biri muri Qur'an, ndetse n'ibyo bo bahishuriwe mu bitabo byabo, usibye ko nta bundi buryo dufite bwatuma tumenya ukuri kw'ibyo bavuga bakomora mu bitabo byabo ndetse n'ibitari ukuri mu byo bavuga, igihe cyose tudadite mu idini ryacu ikidusobanurira ukuri kwabyo ngo tugutandukanye n'ibinyoma birimo. Aho rero tugomba kwifata, ntitwemere ko ibyo bavuga ari ukuri kugira ngo tutaba abafatanya cyaha ku byo bahinduye mu magambo ya Allah, ntitunabahinyure kuko hari ubwo ibyo bavuga byaba ari ukuri, tukaba duhakanye ibyo twategetswe kwemera. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) idutegeka ko tuzajya tuvuga tuti: {...Twemeye Allah n’ibyo twahishuriwe, n’ibyahishuriwe Aburahamu (Ibrahimu), Ishimayeli (Ismail), Isaka (Is’haq), Yakobo (Yaqub) n’urubyaro rwe, ibyahishuriwe Musa, ibyahishuriwe Yesu (Issa) ndetse n’ibyahishuriwe abahanuzi biturutse kwa Nyagasani wabo. Nta n’umwe tuvangura muri bo kandi ni We twicishaho bugufi.} [Al Baqarat: 136]
Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyari izi aho isura irangiriye n'aho indi itangiriye kugeza imanuriwe Bismillah Rahman Rahiim (Ku izina rya Allah Nyir'impuhwe Nyir'imbabazi).
Abu DawoodIbun Abass (Imana imwishimire we na se) aha ari kugaragaza ko isura za Qur'an ntagatifu zamanurirwaga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntimenye aho izo sura zirangiriye n'aho zitangiriye, kugeza ubwo hamanutse Bismillah Rahman Rahiim (Ku izina rya Allah Nyir'impuhwe Nyir'imbabazi) akaba ari bwo amenya ko isura yari ariho irangiye, ko atangiye inshyashya.
Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Am'ri (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Umuntu wakundaga kwitwararika Qur'an azabwirwa ati: Yisome, uzamuke mu ntera, unayisome witonze nkuko wajyaga uyisoma ukiri ku isi, kubera ko urwego rwawe rwa nyuma n'urw'umurongo wa nyuma iri bugarukireho uri gusoma."
Abu DawoodIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko umuntu wajyaga yitwararika Qur'an agakunda kuyisoma, ndetse akagerageza no kuyishyira mu bikorwa, akagerageza no kuyifata mu mutwe niyinjira mu ijuru: Bazamubwira bati soma Qur'an ukomeze kuzamuka mu ntera, unayisome utuje witonze nkuko wajyaga uyisoma ukiri mu isi, kubera ko urwego rwawe rwa nyuma ruraba umurongo wa nyuma uri busome.
Hadithi yaturutse kwa Abi Abdi Rahman A-Sulamiy (Allah amugirire impuhwe) yaravuze ati: Umwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bajyaga badusomera Qur'an yatubwiye ko bajyaga biga ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha imirongo icumi, ntibagire indi mirongo bongeraho batarayifata mu mutwe ngo bayishyire no mu bikorwa. Baravuze bati: Byatumye tumenya ubumenyi tubushyira no mu bikorwa.
AhmadAbasangirangendo b'Intumwa y'Imana bajyaga biga ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imirongo icumi muri Qur'an ntibimukire ku yindi iyo batarayiga neza ngo bayisobanukirwe banayishyire mu bikorwa, bituma bagira ubumenyi banashyira mu bikorwa icya rimwe.
Hadithi yaturutse kwa Ubay Ibun Kaab (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Yewe Abul Mundhir! Waba uzi mu gitabo cya Allah wafashe umurongo uhambaye kuruta iyindi? Abul Mundhir arayisubiza ati: Allah n'Intumwa ye nibo bawuzi! Intumwa y'Imana irongera irambaza iti: Yewe Abul Mundhir, waba uzi mu gitabo cya Allah wafashe umurongo uhambaye kuruta indi isigaye? Abul Mundhir yaravuze ati: Maze ndayibwira nti ni (ALLAHU LA ILAHA ILA HUWAL HAYYUL QAYUM) [Al Baqarat; 255.] Abul Mundhir yaravuze ati: Nuko ankomanga mu gituza arambwira ati: Ubumenyi buzakorohere yewe Abul Mundhir!"
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajije Ubayy Ibun Kaab umurongo uhambaye kuruta iyindi mu gitabo cya Allah, ariko ashidikanya ku gisubizo, arangije aravuga ati: Ni Ayatul; Kursiy (ALLAHU LA ILAHA ILA HUWAL HAYYUL QAYUM), Intumwa y'Imana (imana iyihe amahoro n'imigisha) iramushyigikira imukomanga mu gituza igaragaza ko cyuzuyemo ubumenyi n'ubushishozi, inamusabira ko yazahirwa n'ubumenyi afite kandi Allah akanamworohereza kubugeraho!
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga yerekeye mu buriri bwayo buri joro yahuzaga ibiganza byayo ikabihuhamo igasoma (QUL HUWALLAHU AHAD) na (QUL AUDHU BIRABIL FALAQ), ndetse na (QUL AUDHU BIRABI NASI), yarangiza ikabihanaguza umubiri wayo ihereye ku mutwe no mu buranga n'igihimba cy'imbere, ikabikora inshuro eshatu.
Al-BukhariMu muyoborao w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga igiye kuryama yahuzaga ibiganza byayo ikabizamura nk'usaba iduwa ikabihuhamo mu buryo bworoheje inaciramo uducandwe duke maze igasoma ziriya surat eshatu (QUL HUWALLAHU AHAD), na (QUL AUDHU BIRABIL FALAQ), na (QUL AUDHU BIRABI NAS), maze igafata bya biganza byayo ikabihanaguza aho ishobora kugera hose ku mubiri wayo iturutse mu mutwe no mu buranga ndetse n'igihimba cyayo cy'imbere, ikabikora inshuro eshatu.
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasomye uyu murongo wa Qur'an ugira uti: {Ni We waguhishuriye igitabo (Qur’an) kirimo imirongo isobanutse ari yo shingiro ry’igitabo, hakabamo n’indi izimije. Ariko ba bandi bafite imitima ibogamiye ku buyobe, bakurikira izimije muri yo bagamije gutera urujijo mu bantu no kuyisobanura uko itari. Nyamara ntawamenya ibisobanuro byayo (nyakuri) uretse Allah. Naho abacengeye mu bumenyi baravuga bati “Turayemera, yose (isobanutse n’izimije) ituruka kwa Nyagasani wacu. Kandi nta bandi barangwa no kwibuka uretse abanyabwenge.} [Al Imran: 7], Aishat aravuga ati: Nuko Intumwa y'Imana iravuga iti: " Nubona abantu bahitamo gukurikira imirongo bajijwe badasobanukirwa bakareka iyo basobanukiwe, abo nibo Allah yavugaga muri uyu murongo, uzabirinde."
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasomye uyu murongo wa Qur'an ugira uti: {Ni We waguhishuriye igitabo (Qur’an) kirimo imirongo isobanutse ari yo shingiro ry’igitabo, hakabamo n’indi izimije. Ariko ba bandi bafite imitima ibogamiye ku buyobe, bakurikira izimije muri yo bagamije gutera urujijo mu bantu no kuyisobanura uko itari. Nyamara ntawamenya ibisobanuro byayo (nyakuri) uretse Allah. Naho abacengeye mu bumenyi baravuga bati “Turayemera, yose (isobanutse n’izimije) ituruka kwa Nyagasani wacu. Kandi nta bandi barangwa no kwibuka uretse abanyabwenge.} [Al Imran: 7], Allah atubwira muri uyu murongo ko ariwe wamanuriye Intumwa ye igitabo gikubiyemo imirongo ya Qur'an igaragara kandi isobanutse ndetse n'amategeko ayikubiyemo asobanutse; iyi mirongo iba ari nayo shingiro ry'andi mategeko ari nayo abantu bakwiye kugarukaho igihe batavuze rumwe, hakaba harimo n'indi iteje urujijo, ifite ibisobanuro birenze kimwe bamwe mu bantu badasobanukirwa cyangwa bakibwira ko hari indi ivuguruza. Hanyuma Allah agaragaza ukuntu abantu bafata iyi mirongo; abafite uburwayi mu mitima yabo bahitamo gukurikira iteye urujijo bakareka isobanutse igaragara, bagamije guteza urujijo no gushidikanya ku magambo ya Allah no kuyobya abantu, bakanashaka kuba aribo bayisobanura bijyanye n'irari ryabo; nyamara abamenyi babucengeye iyo bayigezeho bayigarura ku yisobanutse ntibagire urujijo, bakayemera ko yose ituruka kwa Allah, kandi ko idashobora kuvuguruzanya, ariko ababyibuka nibo banyabwenge batekereza neza kandi bizima. Hanyuma ibwira Nyina w'abemera Aishat (Imana imwishimire) ko nabona abo bakurikira imirongo badasobanukiwe aribo Allah yise muri uyu murongo ko bafite uburwayi mu mitima yabo agomba kubirinda no kutabatega amatwi.
Hadith yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Abantu bo mu babangikanyamana bari barishe abantu benshi, ndetse basambanya abantu benshi, baje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze barayibwira bati: Rwose ibyo uvuga ndetse uhamagarira ni byiza, iyaba watubwiraga niba ibyo twakoze hari icyiru byaba bifite! Nuko Allah amanura umurongo muri Qur'an ugira uti: {Na babandi batabangikanya Allah n’izindi mana, ntibice icyo Allah yaziririje bitanyuze mu kuri, kandi ntibanasambane...} [Al Furqan: 68]. Ndetse hamanuka n'undi murongo ugira uti: {Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bagaragu banjye mwakabije mu kwihemukira! Ntimukajye mwiheba kuko impuhwe za Allah (zikiriho)...” } [A-Zumar: 53].
Al-Bukhari and MuslimBamwe mu babangikanyamana baje kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), bari barakoze ibyaha byinshi barishe, baranasambanye, nuko babwira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Mu by'ukuri ibyo uduhamagarira mu nyigisho z'ubuyisilamu ni byiza, ariko bite byacu n'ibyaha twakoze nk'ibangikanyamana n'ibindi byaha bikuru? Ese hari icyiru cyabyo gihari? Nuko hamanuka imirongo ibiri igaragaza ko Allah yakira ukwicuza kw'abantu kabone n'iyo baba barakoze ibyaha byinshi ndetse bihambaye; iyo bitaza kuba ibyo bari guhama mu buhakanyi bwabo no mu bugizi bwa nabi bwabo, ndetse ntibari no kuyoboka iri dini.