





























Hadeeth Cards
Da'wa cards that highlight great meanings from the noble prophetic hadiths in a simple style and attractive display that helps the Muslim to have a deeper understanding of his religion in an easy way
All
Hadithi yaturutse kwa Ibun Masuud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese tuzahanirwa ibyo twajyaga dukora mu gihe cy'ubujiji (cya mbere y'ubuyisilamu)? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: " Uzakora neza yaramaze kuba umuyisilamu, ntazahanirwa ibyo yakoze mu gihe cy'ubujiji, n'uzakora nabi yaramaze kuba umuyisilamu azahanirwa ibyo yakoze mbere n'ibyo yakoze nyuma."
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ibyiza byo kuba umuyisilamu. Kandi ko ubaye umuyisilamu agakora neza abikoze kubera Allah kandi ari umunyakuri; ntazahanirwa ibyaha yakoze mbere y'uko aba umuyisilamu. Kandi ko uzakora ibikorwa bibi yaramaze kuba umuyisilamu nko kuba yaba indyarya cyangwa se akava mu idini ry'ubuyisilamu, azahanirwa ibyaha yakoze mu buhakanyi ndetse n'ibyo yakoze amaze kuba umuyisilamu.
Hadithi yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yavuze ko: Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati:Urabibona ute ndamutse nsaye iswala nategetswe, nkasiba igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhan, nkazirura ibiziruye, nkaziririza ibiziririjwe, singire ikindi nongeraho, ibi byonyine byazanyinjiza mu ijuru? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Yego! Wa mugabo aravuga ati: Ndahiye ku izina rya Allah ko nta kindi nzongeraho!
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko usaye iswala eshanu z'itegeko nta gire ikindi yongeraho mu iswala z'umugereka, agasiba ukwezi kwa Ramadhan ntagire igisibo cy'umugereka akora, akemera ibyo yaziruriwe akabikora, akemera ibyo yaziririjwe akabyirinda, azinjira mu ijuru.
Hadithi yaturutse kwa Abi Malik Al Ash'ariy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Kwisukura ni kimwe mu bigize ukwemera. No kuvuga uti: Al Ham’dulilahi-Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah, byuzuza umunzani (w’ibikorwa by’umuntu), naho kuvuga ‘Sub’hanallahi walham’du lilahi-Ubutagatifu n’ishimwe ni ibya Allah, byuzuza ibiri hagati y’ibirere n’isi. Kandi iswala ni urumuri, naho gutanga amaturo ni gihamya k’uyatanze, no kwihangana ni umucyo. Kandi Qur’an izagushinja cyangwa se igushinjure. Buri wese azinduka (ajya muri gahunda ze), hakaba hari abagurisha roho zabo bakazirokora (ibihano bya Allah bakora ibyiza) cyangwa abazoreka (mu bihano bya Allah bakora ibibi)."
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko isuku igaragara ari ikorwa umuntu atawaza (Udhu) cyangwa se yoga umubiri wose, ikaba iri mu bisabwa kugira ngo iswala yakirwe. No Kuvuga Alhamdulillah (Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah) byuzuza umunzani w'ibikorwa byiza by'umuntu; bikaba ari ugusingiza Allah no kumuvuga ibisingizo byuzuye, bikaba bizapimwa bikuzuza umunzani w'ibikorwa by'umuntu ku munsi w'imperuka. Ndetse ko no kuvuga Sub’hanallahi walham’du lilahi-Ubutagatifu n’ishimwe ni ibya Allah; bikaba ari ugutagatifuza Allah uhakana ko yagira inenge iyo ari yose, no kumuvuga ibisingizo byuzuye bikwiye icyubahiro cye hamwe no ku mukunda no kuvuga ubuhambare bwe, byuzuza ibiri hagati y'ibirere n'isi. N'iswala ni urumuri rw'umugaragu mu mutima we, mu buranga bwe, ndetse no mu mva ye, ndetse n'igihe azaba azuwe. No gutanga ituro ni gihamya y'uko umuntu yemera by'ukuri, ndetse ni nacyo kimutandukanya n'indyarya itubahiriza isezerano. Kandi ko kwihangana ari umucyo; kwihangana bikaba ari ukwifata mu gihe cy'akababaro wirinda kwinuba no gukoresha amagambi mabi; nabyo rero ni urumuri nk'urw'izuba rwotsanya, kubera ko uba usabwa kwihangana mu bintu bigoye nko kurwanya umutima wawe ukawurinda ibyo urarikira, bityo kwihangana bimurikira umuntu akayoboka akora ibikwiye. Bikaba ari ukwihangana mu gukora ibikorwa byo kumvira Allah ukanihanga ureka gukora ibyaha, ndetse no kwihanganira ibigeragezo bikubaho n'ibindi byose umuntu atishimira ku isi. Na Qur'an izavuganira umuntu wajyaga akunda kuyisoma ndetse akayishyira no mu bikorwa, cyangwa se imushinje niba yarajyaga ayireka ntashyire mu bikorwa ibiyikubiyemo cyangwa se ngo ayisome. Nyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko abantu bose babyuka bagasohoka mu ngo zabo bakajya gushakisha ubuzima bajya mu mirimo yabo itandukanye. Muri bo hari abashikama ku murongo wo kuyoboka no kumvira Allah, bityo akaba yirokoye umuriro, no muri bo hari abaca ukubiri n'uwo murongo bakagwa mu byaha, bityo akaba ariyoretse akazajya mu muriro
Hadithi yaturutse kwa Muadh (Imana imwishimire) yaravuze ati: Igihe kimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yampetse ku ndogobe bitaga Ufayr, nuko irambaza iti: Yewe Muadh! Waba uzi uburenganzira Allah afite ku bagaragu be, n'ubwo abagaragu be bamufite ho? Ndayisubiza nti: Allah n'Intumwa ye nibo babizi! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Mu by'ukuri uburenganzira bwa Allah ku bagaragu be nuko bagomba kumugaragira wenyine batamubangikanyije n'icyo ari cyo cyose, naho uburenganzira bw'abagaragu kwa Allah nuko atazigera ahana utaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose" Nuko ndayibaza nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese sinabibwira abantu? Intumwa iramusubiza iti: Oya! Wibibabwira batavaho bakirara!"
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza uburenganzira Allah afite ku bagaragu be, n'ubwo abagaragu be bamufiteho, kandi ko uburenganzira bwa Allah ku bagaragu be ari uko batagomba kumubangikanya n'icyo ari cyo cyose. Kandi ko uburenganzira bw'abagaragu kuri Allah ari uko ntawe azigera ahana ari mu bagaragiraga batamubangikanya n'ikindi icyo ari cyo cyose. Hanyuma Muadh aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese iyi nkuru najya kuyibwira abantu nabo bakayishimira? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubuza itinya ko abantu bazirara!
Hadithi yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umugabo umwe yaje kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arayibwira ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni ibihe bintu bibiri umuntu yakora kimwe kikaba impamvu y'uko yajya mu ijuru ikindi kikaba impamvu y'uko ajya mu muriro? Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Uzapfa atarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru, n'uzapfa yarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azajya mu muriro.
MuslimUmugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibintu bibiri: Icyatuma umuntu yinjira mu ijuru, n'icyatuma ajya mu muriro? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusubiza ko ikintu kizinjiza umuntu mu ijuru ari uko yapfa agaragira Allah wenyine atamubangikanya n'icyo ari cyo cyose. Naho ikizatuma umuntu ajya mu muriro ni umuntu uzapfa yarabangikanyaga Allah, agashyiriraho Allah ikigirwamana, yaramureshyeshyeje n'ikindi icyo ari cyo cyose mu kugaragirwa kwe, cyangwa se mu kuba ari we Mana yonyine, cyangwa se mu mazina ye matagatifu n'ibisingizo bye.
Hadith yaturutse kwa Sufiyani Ibun Abdillah A-Thaqafiy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: "Yewe Ntumwa y’Imana mbwira mu buyisilamu ijambo rimwe ntazigera ngira undi ndibaza, Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Vuga uti: Nemeye Allah, hanyuma ushikame kuri byo ushyira mu ngiro uko kwemera."
MuslimUmusangirangendo Sufyani Ibun Abdillah (Imana imwishimire) yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko yamwigisha imvugo imwe mu buyisilamu ikusanyirije hamwe ibisobanuro by'ubuyisilamu, agomba gukomeraho no kwitwararika, ndetse ntazagire undi abibaza nyuma ye? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Jya uvuga uti: Nemeye Allah wenyine, nemera ko ari we Nyagasani wanjye wenyine, umuremyi, umugaragirwa w'ukuri udafite uwo abangikanye nawe. Hanyuma yarangiza akumvira Allah akora ibyo yamutegetse, areka ibyo yamuziririje, kandi agakomeza uwo muyoboro ariho.
Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Am'ri Ibun Al Asw (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri ku munsi w'imperuka imbere y'ibindi biremwa, Allah azahitamo umuntu umwe mu bayoboke banjye, maze ategeke ko bamuzanira ibitabo mirongo icyenga n'icyenda birimo ibikorwa bye bibi yakoze, buri gitabo kingana n'aho amaso agarukira, maze amubaze ati: Hari icyo utemera muri ibi? Abanditsi banjye b'abizerwa baraguhuguje? Asubize ati: Oya, Nyagasani. Allah yongere amubaze ati: Hari impamvu ufite yabiguteye? Avuge ati: Oya, Nyagasani! Allah yongere amubaze ati: Ariko hari icyiza ufite twazirikanye, kandi uyu munsi ntugomba guhuguzwa! Nuko bamuzanire ifishi yanditseho amagambo agira ati: ASH'HADU AN LA ILAHA ILA LLAH WA ASH'HADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, ndanahamya kandi ko Muhamadi ari umugaragu wa Allah akaba n'Intumwa ye. Nuko Allah avuge ati: Egera umunzani wawe (bagupimire ibikorwa byawe hamwe n'iyi fishi), maze avuge ati: Mana Nyagasani ubu koko iyi fishi n'ibi bitabo bingana gutya (irabirusha kuremera)? Allah amusubize ati: Uyu munsi ntuhuguzwa! Nuko bafate bya bitabo babishyire ku isahani imwe y'umunzani, na ya fishi bayishyire ku yindi sahani, maze isahani ya ya fishi irute iya za nzandiko kubera ko nta cyaremera hamwe n'izina rya Allah!"
At-TirmidhiIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ku munsi w'imperuka Allah azatoranya umugabo umwe imbere y'ibindi biremwa kugira ngo akorerwe ibarura, nuko bamwereke ibitabo mirongo icyenda n'icyenda by'ibikorwa bye bibi yajyaga akora hano ku isi, na buri rwandiko ruzaba rureshya n'intera ireshya n'aho ijisho rigarukira. Hanyuma Allah abaze uyu mugabo ati: Hari icyo uhakana muri ibi byanditse muri ibi bitabo? Abamalayika banjye b'abizerwa baraguhuguje? Wa mugabo asubize ati: Oya Nyagasani! Nuko Allah yongere amubaze ati: Ufite impamvu watanga yumvikana yatumye ukora biriya bikorwa ku isi? Niba warabitewe no kwibagirwa, cyangwa se gukosa, cyangwa se utari ubizi? Wa mugabo asubize ati: Oya Nyagasani, nta rwitwazo mfite. Nuko Allah amubwire ati: Ariko hari igikorwa cyiza twazirikanye wakoze, kandi uyu munsi nturi buhuguzwe. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Nuko bamuzanire ifishi yanditse aya magambo: "ASHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAH WA ASH'HADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, ndanahamya kandi ko Muhamadi ari umugaragu wa Allah akaba n'Intumwa ye. Maze Allah abwire uyu mugabo ati: Egera urebe umunzani wawe. Wa mugabo atangare maze avuge ati: Mana Nyagasani! Iyi fishi koko yapima iki hamwe n'ibi bitabo bingana uku? Allah amubwire ati: Ntabwo uri buhuguzwe uyu munsi. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Nuko bafate bya bitabo bye babishyire ku isahani imwe y'umunzani, na ya fishi ku yindi sahani, maze ifishi irute bya bitabo, nuko Allah amubabarire!
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ubwo Allah yari amaze kurema ijuru n'umuriro, yohereje Djibril (Imana imwishimire) mu ijuru maze aramubwira ati: Rirebe unarebe ibyo nateganyirije abazaryinjiramo, nuko ararireba aragaruka aravuga ati: Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko ntawe uzaryumva usibye ko azaryinjiramo! Nuko Allah ategeka ko rizengurutswa ibyo abantu banga, Allah arongera aramubwira ati: Ingera ugende urirebe unarebe ibyo nateganyirije abazaryinjiramo, nuko ararireba asanga ryazengurukijwe ibyo abantu banga, maze aravuga ati: Djibril aravuga ati: Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko natinye ko nta n'umwe uzaryinjiramo. Nuko Allah aramubwira ati: Genda urebe no mu muriro ndetse n'ibyo nateganyirije abazawujyamo, nuko aragenda arawureba asanga uragerekeranye maze aragaruka aravuga ati: Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko nta n'umwe uzawujyamo, nuko Allah ategeka ko uzengurutswa ibyo abantu bararikira, nuko arangije aramubwira ati: Subirayo uwurebe, nuko arawureba asanga uzengurutswe n'ibyo abantu bararikira aragaruka aravuga ati: Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko natinye ko nta n'umwe uzawurokoka usibye ko buri wese uzawujyamo."
Abu DawoodIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ubwo Allah yari amaze kurema ijuru n'umuriro, yohereje Djibril (Imana imwishimire) mu ijuru maze aramubwira ati: Genda urirebe unarebe ibyo nateganyirije abazaryinjiramo, nuko aragenda ararireba aragaruka, Maze Djibril aravuga ati: Mana Nyagasani! Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko ntawe uzaryumva usibye ko azashaka kuryinjiramo, ndetse akanakora ibituma azaryinjiramo! Nuko Allah ategeka ko rizengurutswa ibyo abantu banga binabagora nk'ibyo yabategetse gukora no kureka, kandi ugomba kuryinjiramo ari umuntu ugomba kurenga ibyo bintu. Nuko Allah abwira Djibril ati: Genda urebe mu ijuru, nyuma yo kurizengurutsa ibyo abantu badakunda; Nuko aragenda ararireba maze aragaruka aravuga ati: Mana Nyagasani ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko nta n'umwe uzaryinjiramo kubera ko rigoye n'inzira ziganayo zirimo ingorane. Nanone ubwo Allah yari amaze kurema umuriro, yabwiye Djibril ati: Yewe Djibril, genda urebe no mu muriro ndetse n'ibyo nateganyirije abazawujyamo, nuko aragenda arawureba Aragaruka aravuga ati: Mana Nyagasani! Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko nta n'umwe uzamenya ibihano n'amakuba awuberamo usibye ko azanga kuwujyamo ndetse akanirinda impamvu zose zizatuma awujyamo! Nuko Allah ategeka ko uzengurutswa ibyo abantu bararikira n'ibyo imitima yabo ikunze, arangije abwira Djibril ati: Yewe Djibril, genda uwurebe, Nuko Djibril aragende arawureba asanga uzengurutswe n'ibyo abantu bararikira aragaruka aravuga ati: Mana Nyagasani ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko natinye nkanagira impuhwe z'uko nta n'umwe uzawurokoka kubera ibiwukikije umuntu akunda kandi ararikira.
Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amr Ibun Al Asw (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "ِAllah yanditse igeno ry'ibiremwa byose mbere y'uko arema ibirere n'isi ho imyaka ibihumbi mirongo itanu Intumwa yaravuze iti: Icyo gihe na Arshi ye yari hejuru y'amazi!"
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah yanditse ku rubaho rurinzwe (A-Lawhul Mahfudhw) ibizaba ku burebure yageneye ibiremwa bye nk'ubuzima, urupfu, amafunguro n'ibindi mbere y'uko arema ibirere n'isi ho imyaka ibihumbi mirongo itanu, n'ubu bikaba bibibaho bijyanye n'uko Allah yabigennye. Bityo buri cyose kibaho ni ku bw'igeno rye. Bityo ibiba ku mugaragu ntibyamuhusha, n'ibimuhushije ntibyari kumugeraho.