





























Hadeeth Cards
Da'wa cards that highlight great meanings from the noble prophetic hadiths in a simple style and attractive display that helps the Muslim to have a deeper understanding of his religion in an easy way
All
Hadith yaturutse kwa Umu Salamat Nyina w'abemera (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Hazabaho abayobozi, muzamenya ibyabo bakora, mugire n'ibindi muyoberwa bakora, uzabimenya azaba arokotse, n'uzabiyoberwa azarokoka, ariko uzashimishwa na byo akabakurikira niwe uzaba afite ikibazo", nuko baramubaza bati: Ese tuzabarwanye? Intumwa y'Imana irabasubiza iti: "Oya! Ntimuzabarwanye igihe cyose bazaba bagisali."
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko tuzagira abayobozi, tuzamenya bimwe mu byo bakora kubera ko bihuye n'amategeko y'ubuyisilamu tuzi, hari n'ibyo tuzayoberwa kubera ko binyuranye n'amategeko y'ubuyisilamu. Uzabyanga ku mutima we, ntashobore kubyerura azaba yitandukanyije n'ibibi n'uburyarya. N'uzabirwanya akoresheje ukuboko kwe n'ururimi rwe, akabyamagana azaba arokotse icyaha no kuba umufatanyacyaha. Ariko uzishimira ibyo bakora ndetse akanabakurikira muri byo, azaba yoramye nk'uko nabo boramye. Barangije babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Ese tuzarwanye abayobozi bameze batyo? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: Oya, igihe cyose bazaba bagisali ntimuzabarwanye.
Hadithi yaturutse kwa Abi Mussa Al Ash'ari (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Iyo umugaragu arwaye cyangwa agiye mu rugendo, yandikirwa ibihembo by'ibikorwa yajyaga akora ari muzima, ndetse atari no ku rugendo."
Al-BukhariIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadith iravuga ku byiza bya Allah n'impuhwe ze, ndetse ko umuyisilamu iyo asanzwe akora ibikorwa byiza ari muzima ndetse atari no mu rugendo, hanyuma akagira impamvu nk'iy'uburwayi cyangwa se urugendo ntabashe kubikora, cyangwa se n'indi mpamvu iyo ari yo yose, yandikirwa ibihembo byuzuye nk'uko yabyandikirwaga ari muzima ndetse atari no ku rugendo.
Hadithi yaturutse kwa Tamim A-Dariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: Idini ni ukugirana inama! Turayibaza tuti: Kuri inde? Intumwa y'Imana iti: "Inama zishingiye kuri Allah n’igitabo cye n’Intumwa ye, no ku bayobozi b'abayislamu, n’abandi muri rusange."
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko idini ryubakiye ku kwiyegurira Allah ukora buri kimwe kubera we gusa, no kuba umunyakuri kugira ngo rishyirwe mu bikorwa nkuko Allah yabitegetse mu buryo bwuzuye nta kudohoka cyangwa se kugira uburiganya. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) barayibaza bati: Inama igirwa nde hashingiye kuki? Irabasubiza iti: Rimwe: Kuri Allah Nyir'ubutagatifu tumwegurira ibikorwa tutanamubangikanya n'icyo ari cyo cyose, tukanemera ibikorwa bye yihariye bidakorwa, tukanamugaragira wenyine, tukanemera amazina ye n'ibisingizo bye, tukamuha n'icyubahiro, tukanahamagarira abantu kumwemera. Kabiri: Kujya inama ku gitabo cya Allah ari cyo Qur'an ntagatifu, twemera ko ari amagambo ye, ndetse ko ari nacyo gitabo cye cya nyuma, kandi ko ari cyo gitabo cyasimbuye amategeko yakibanjirije, ndetse tukacyubaha, tukanagisoma nkuko bikwiye, ndetse tukanashyira mu ngiro amategeko agikubiyemo yaba ari azimije cyangwa se atomoye muri yo tukanayemera, tugakumira abayagoreka, tugakura inyigisho muri yo, tugakwirakwiza ubumenyi bugikubiyemo, ndetse tukanabuhamagarira abantu. Gatatu: Kujya inama ku Ntumwa y'Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha); twemera ko ari we Ntumwa yasozereje izindi, tukanahamya ukuri kw'ibyo yazanye, tugashyira mu bikorwa ibyo yategetse, tukanitandukanya n'ibyo yabujije, kandi ntitugaragire Allah bihabanye n'ibyo yatwigishije, tukamwubaha, kandi tugakwiza ubutumwa bwe n'amategeko ye, tukanamurengera ku byo bamuhimbira by'ibinyoma. Kane: Kujya inama ku bayobozi b'abayisilamu: Ubafasha mu byiza, utanajya impaka nabo, ndetse no kubumva no kubumvira igihe badutegetse kumvira Allah. Gatanu: Kujya inama ku bayisilamu; ubagirira neza unabahamagarira ibyiza, no kureka kuba hari ikibi cyabageraho kiguturutseho, no kubifuriza ibyiza, ndetse no gufatanya nabo mu byiza no mu gutinya Allah.
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivugira muri iyi nzu yanjye igira iti: "Mana Nyagasani uzahabwa inshingano z'ubuyobozi mu bayoboke banjye akabagora nawe uzamuteze ingorane, n'uzazihabwa akaboroherera nawe uzamworohere."
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasabira buri wese uzahabwa inshingano z'ubuyobozi mu bayisilamu yaba mukuru cyangwa se muto, n'izo nshingano zaba iz'ubuyobozi rusange cyangwa se ubwihariye, akagora abo ayoboye ntaborohere ko Allah yazabahemba ibijyanye n'ibyo nabo bakoze nawe ntaborohere; Kandi ko uzorohera abo ashinzwe kuyobora ko nawe Allah yazamworohera ndetse akamworohereza muri gahunda ze zose.
Hadithi yaturutse kwa Ma'aqil Ibun Yasar Al Muzaniyu (Imana imwishimire) yaravuze ati: Njye numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: " Nta muntu n’umwe Allah azashinga kuyobora abantu hanyuma umunsi azapfiraho agapfa yarabibye, usibye ko Allah azamuziririza kuzinjira mu Ijuru.”
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko uwo ari we wese Allah yahaye inshingano zo kuyobora abantu no kubahagararira, bwaba ari ubuyobozi bwa rusange, bwaba ari n'ubuyobozi bwihariye nk'umugabo ku bantu bo mu rugo rwe n'umugore mu rugo rwe, hanyuma ntiyubahirize izo nshingano, akabiba, nta nabagire inama, uburenganzira bwabo abagomba bwaba ubw'idini cyangwa se ubw'imibereho, usibye ko ku munsi w'imperuka azaba akwiye ibihano bihambaye.
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzigomeka ku buyobozi akanitandukanya n'imbaga y'abayisilamu agapfa (ari uko akimeze), uwo azaba apfuye urupfu rwa kijiji, n'uzarwana buhumyi (nta mpamvu nyayo ituma arwana), ahubwo akarakara abitewe n'irondakoko cyangwa se akarihamagarira abantu cyangwa se akarwana kubera ryo akicwa ari ryo ahowe, azaba apfuye urupfu rwa kijiji! N'uzitandukanya n'abayoboke banjye, akarwanya atarobanura abeza n'ababi muri bo, ntiyirinde abemeramana muri bo, cyangwa se abo yahaye amasezerano muri bo, uwo ntabwo azaba ari mu bagendera ku migenzo yanjye."
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko uzigomeka ku buyobozi akanitandukanya n'imbaga y'abayisilamu yemeranyijwe gukurikira umuyobozi runaka, agapfa ari uko akimeze, uwo azaba apfuye urupfu nk'urw'injiji zitumviraga umuyobozi, ntizishyire hamwe n'abandi, ahubwo bari mu matsinda n'amoko yicana hagati yayo. . Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi yavuze ko uzarwana aharanira icyo atazi, n'impamvu nyayo ituma arwana, akarakara abitewe n'irondakoko atari ukubera idini no guharanira ukuri, cyangwa se akarwana kubera ryo akicwa ari ryo ahowe, azaba apfuye urupfu rwa kijiji! N'uzitandukanya n'abayoboke b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), akarwanya atarobanura abeza n'ababi muri bo, atanatinya ibihano by'uzica umwemeramana muri bo, ntiyubahirize amasezerano yahaye abahakanyi, cyangwa se abayobozi yo kubumvira, iki ni kimwe mu byaha bikuru, kandi uzabikora azaba akwiye ibihano bikomeye.
Hadith yaturutse kwa Ar'djafat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Nihagira uzaza agasanga muri umwe, muri inyuma y'umuyobozi umwe, agashaka kubumwambura no kubatatanya ngo mucikemo ibice, muzamwice."
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko abayisilamu iyo bahurije ku muyobozi umwe, bashyize hamwe, hanyuma hakaza ushaka kumwambura ubwo buyobozi, cyangwa se agashaka gucamo ibice abayisilamu, akwiye gukumirwa ndetse bakamurwanya, mu rwego rwo gukumira icyo kibi, no kubungabunga amaraso y'abayisilamu yahamenekera.
Hadithi yaturutse kwa Malik Ibun Anass (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ubwo twari twicaranye n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu musigiti, umugabo umwe yarinjiye ari ku ngamiya maze arayururutsa arayizirika, arangije arababaza ati: Muhamadi muri mwe ni uwuhe? Icyo gihe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari iri kumwe nabo yegamye mu musigiti, nuko turamubwira tuti: Ni uwo mugabo wera wegamye! Wa mugabo aramubwira ati: Yewe mwene Abdul Mutwalib? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Ndakwitabye! Wa mugabo abwira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha ati: Ndashaka kukubaza kandi nkomeje, bityo ntumfate nabi! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Mbaza ibyo wumva ushatse. Wa mugabo arayibaza ati: Ndakubaza ku izina rya Nyagasani wawe akaba na Nyagasani w'abakubanjirije! Ese Allah niwe wagutumye ku bantu bose? Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Yego niko bimeze! Arongera arayibaza ati: Ndakubaza kubera Imana, ese Allah niwe wagutegetse ko tugomba gusali iswala eshanu ku manywa na nijoro? Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Yego niko bimeze! Arongera arayibaza ati: Ndakubaza kubera Allah, ese ni we wagutegetse ko tugomba gusiba ukwezi kumwe buri mwaka?Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Yego niko bimeze! Wa mugabo arongera arayibaza ati: Ndashaka kukubaza kubera Allah, ese ni we wagutegetse ko tugomba gutanga amaturo akurwa mu bishoboye muri twe agasubira mu bacyene bacu? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Yego niko bimeze! Wa mugabo aravuga ati: Nemeye ibyo wahishuriwe watuzaniye, kandi kuva ubu mbaye intumwa y'abandi bantu banjye basigaye tutazanye Kandi njye ndi Dwimam Ibun Tha'alabat, umuvandimwe wa bene Saadi Ibun Bak'ri.
Al-BukhariAnas Ibun Malik (Imana imwishimire) aratubwira ko igihe kimwe ubwo bari bicaranye n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu musigiti, umugabo umwe yarinjiye ari ku ngamiya, ayururukiriza mu musigiti arayizirika. Maze ababaza Muhamadi uwo ari we? Icyo gihe Intumwa yari yicaye aho iri kumwe nabo, barayimwereka ko ari umugabo wera wegamye. Wa mugabo aramuhamagara avuga ati: Yewe mwene Abdul Mutwalib! Intumwa y'Imana irmaubwira iti: Nakumvise mbaza ibyo ushaka kumbaza ndabisubiza! Wa mugabo arayibwira ati: Ndashaka kukubaza kandi nkomeje, ntumfate nabi! Bisobanuye ngo ntundakarire, cyangwa se ngo ubifate nabi! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Mbaza ibyo ushaka! Wa mugabo arayibaza ati: Ndashaka kukubaza ku izina rya Nyagasani wawe akaba na Nyagasani w'abakubanjirije! Ese Allah niwe wagutumye ku bantu bose? Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Yego niko bimeze! Ishimangira ibyo imaze kumubwira ko ari ukuri. Arongera arayibaza ati: Ndakubaza kubera Imana, ese Allah niwe wagutegetse ko tugomba gusali iswala eshanu ku manywa na nijoro? Ari zo swala z'itegeko? Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Yego niko bimeze! Arongera arayibaza ati: Ndakubaza kubera Allah, ese ni we wagutegetse ko tugomba gusiba ukwezi kumwe buri mwaka? ariko kwezi kwa Ramadwan Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Yego niko bimeze! Wa mugabo arongera arayibaza ati: Ndashaka kukubaza kubera Allah, ese ni we wagutegetse ko tugomba gutanga amaturo akurwa mu bishoboye muri twe agasubira mu bacyene bacu? ariyo Zakat. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Yego biko bimeze! Wa mugabo ariwe Dwimam aba abaye umuyisilamu, anabwira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko kuva ubwo agiye guhamagarira abantu be nabo bakaba abayisilamu, nuko abona kwibwira Intumwa ko ari Dwimam Ibun Tha'alabat, wo muri bene Saadi Ibun Bak'ri.
Hadithi yaturutse kwa Shadad Ibun Aw'si (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ibintu bibiri nazirikanye mbikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), arangije aravuga ati: "Mu by'ukuri Allah yategetse kugirira neza buri kintu; nimuramuka mwishe mujye mwica neza. Nimunabaga, mujye mubaga neza. Kandi buri wese muri mwe ajye atyaza icyuma cye neza kandi ajye yorohereza itungo agiye kubaga!”
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Allah Nyir'ubutagatifu yadutegetse kugira neza mu bintu byose; kandi kugira neza ni ukuzirikana Allah ku buryo buhoraho mu bikorwa byo kumwiyegereza, mu gukora ibyiza, mu kwirinda kugirira nabi ibiremwa bye, tutibagiwe no kugira neza mu kwica ndetse no kubaga. Kugira neza mu kwica ni nk'igihe cyo guhora (kwica uwishe nawe undi), umuntu agahitamo inzira yihuse kandi yoroshye itarimo kurenza urugero rw'ibyakorewe uwishwe. Kugira neza igihe cyo kubaga itungo; ni igihe ugiriye impuhwe itungo ugiye kubaga utyaza neza icyuma, kandi ukaba ugomba kutagityariza imbere y'iryo tungo rikureba, kandi ko udakwiye kuribaga hari andi matungo akureba.