





























Hadeeth Cards
Da'wa cards that highlight great meanings from the noble prophetic hadiths in a simple style and attractive display that helps the Muslim to have a deeper understanding of his religion in an easy way
All
Hadithi yaturutse kwa Abi Swir'mat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzabangamira mugenzi we, Allah nawe azatuma abangamirwa, n'uzamubuza amahoro Allah nawe azayamubuza."
Ibn MaajahIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yihanangirije kubangamira umuyisilamu no kumubuza amahoro ku cyo ari cyo cyose, cyaba kuri we ubwe, cyangwa se mu mutungo we, cyangwa se mu bantu be, kandi ko uzabikora Allah azamuhemba nkabyo kubera ko icyo ukoze nawe uragikorerwa.
Hadith yaturutse kwa Djarir Ibun Abdillah (Imana imwishimire) yaravuze ati: Twari turi ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari mu ijoro, nuko ireba ukwezi -igihe kwabaye inzora- maze iravuga iti: Mu by'ukuri muzabona Nyagasani wanyu nkuko mubona uku kwezi, kandi ntimuzigera mubyigana mugorwa no kumureba; nimushobora kutananirwa no gusali iswalat ya mbere y'uko izuba rirasa na mbere y'uko rirenga muzabikore." Irangije isoma umurongo ugira uti: {...unatagatifuze Nyagasani wawe umukuza mbere y’uko izuba rirasa na mbere y’uko rirenga...}. Twaha: 130.
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ijoro rimwe yitegereje ukwezi -mu ijoro rya cumi na kane-, maze iravuga iti: Mu by'ukuri abemeramana bazabona Nyagasani wabo by'ukuri, nta gushidikanya, kandi ntibazigera bagorwa no kumubona ndetse ntibazabyigana. Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije iravuga iti: Nimushobora gutsinda impamvu zose zababuza gusali iswalat yo mu rukerera (Al Faj'ri) n'iyo ku gicamunsi (Al Asw'ri) muzabikore, muzisali mu buryo bwuzuye ku gihe cyazo kandi mu mbaga, kuko gukora ibyo ari imwe mu mpamvu zo kuzabona uburanga bwa Allah Nyir'ubutagatifu. Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibasomera umurongo wa Qur'an ugira uti: {...unatagatifuze Nyagasani wawe umukuza mbere y’uko izuba rirasa na mbere y’uko rirenga,...} Twaha: 130.
Hadithi yaturutse kwa Abi Mussa (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah arindiriza umunyamahugu, kugeza ubwo amuguye gitumo ntabe yamucika Abi Mussa aravuga ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije isoma umurongo ugira uti: {Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura abatuye mu midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri ibihano bye birababaza kandi birakaze.} [Hud: 102]
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irihanangiriza abantu banga kuva mu mahugu bakora ibyaha n'ibangikanyamana, ndetse banahuguza abantu ibyabo, ko Allah arindiriza umunyamahugu akamutega iminsi akanamuha kuramba no kugwiza imitungo ye, ntiyihutire kumuhana; iyo aticujije amugwa gitumo ntamureke kubera amahugu ye menshi yakoze. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije isoma umurongo wa Qur'an ugira uti: {Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura abatuye mu midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri ibihano bye birababaza kandi birakaze.} [Hud: 102].
Hadithi yaturutse kwa abil Hayaadj Al Asadiyu yaravuze ati: Ally Ibun Abi Twalibi yarambwiye ati: Ese nkohereze ku cyatumye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) inyohereza? Nuko utagomba kureka ikibumbano usibye ko ugomba kugikuraho, cyangwa se ngo ureke imva isumba ubutaka usibye ko ugomba kuyireshyeshya nabwo.
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yohereza abasangirangendo bayo ikabasaba ko batagomba kureka ikibumbano kiri mu ishusho y'igihumeka cyangwa se ikitari ikibumbano usibye ko bagomba kugikuraho ntibakireke. Ndetse ko batagomba gusiga imva irenze ku butaka usibye ko bagomba kuyisanza ikareshya nabwo, bagasenya ibiyiriho biyubakiye, ntisumbe ubutaka cyane, ikabusumba mu ntera ireshya n'ikiganza.
Hadithi yaturutse kwa Imran Ibun Huswayni (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ntari muri twe uwizera amahirwe cyangwa se umwaku mu bintu, cyangwa se ukora ubupfumu cyangwa se agasaba kubukorerwa, cyangwa se uroga, cyangwa se usaba kurogerwa. N'uzafunga ipfundo n'uzajya ku mupfumu akemera ibyo amubwiye azaba ahakanye ibyahishuriwe Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha)."
Al-BazzaarIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irihanangiriza abayoboke bayo bakora bimwe muri ibi bikurikira: Icya mbere: "Ntari muri twe uwizera amahirwe cyangwa se umwaku mu bintu, inkomoko y'ibi: Ni ugufata inyoni igihe ugiye mu kazi cyangwa se ku rugendo ukayirekura ikagenda, yanyura iburyo ukabona ko uri buhirwe ukajya mu kazi cyangwa ku rugendo yanyura ibumoso ukabona ko ari umwaku ukareka kugira icyo ukora, rero ntabwo byemewe k'umuntu kuba yakora ibi abyikorera cyangwa se kuba hari uwo yasaba kubimukorera, muri igi gisobanuro kandi hinjiramo n'uwakwizera umwaku mu cyo ari cyo cyose, icy'umvwa cyangwa se ikirebwa, haba mu biguruka cyangwa se mu zindi nyamaswa, cyangwa semu bantu bafite ubumuga runaka, cyangwa se mu mibare cyangwa se mu minsi n'ibindi. Icya kabiri: "Ukora ubupfumu cyangwa se agasaba kubukorerwa"; uzavuga ko afite ubumenyi bw'ibitagaragara akoresheje inyenyeri n'ibindi, cyangwa se akaza kuri uwo wiyitirira ubwo bumenyi nk'uwo mupfumu, akemera ibyo amubwiye azaba ahakanye ibyahishuriwe Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha)." Icya gatatu: "Ni umurozi cyangwa se usaba ko bamurogera"; uroga ku giti cye, cyangwa se agasaba umurozi kumurogera umuntu runaka, kugira ngo bifashe umuntu runaka cyangwa se bimugireho ingaruka, cyangwa se agapfundika amapfundo arimo uburozi, arivugiraho imitongero iziririjwe, akayahuhamo.
Hadithi yaturutse kuri umwe mu bagore b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzajya ku mupfumu akagira icyo amubaza, iswala ze azakora mu minsi mirongo ine ntabwo zizemerwa!"
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iraburira abantu kutajya ku mupfumu n'umuntu uragura, n'utera inzuzi ndetse n'abandi nkabo bavuga ko bazi ubumenyi bw'ibitagaragara babanje kugira ibyo bifashisha, kandi ko kujya kumubaza kuri ibyo, bihagije kuba byaba impamvu y'uko yimwa ibihembo by'iswalat akoze mu minsi mirongo ine, mu rwego rwo kumuhanira icyo cyaha gikuru yakoze.
Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umuntu wize ubumenyi bw'iby'inyenyeri, azaba yize bumwe mu bumenyi bw'uburozi, na buri uko ubwongereye niko aba yongera kwiga uburozi."
Ibn MaajahIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu wize ubumenyi bw'inyenyeri, n'imigendekere yazo no kuboneka kwazo no kubura kwazo akabihuza n'ibibera ku isi nk'urupfu cyangwa se ubuzima cyangwa se uburwayi by'umuntu runaka n'ibindi mu bijyanye n'ibizaba mu gihe kizaza, uwo muntu aba yize kimwe mu bigize uburozi, kandi na buri uko umuntu akomeje kubyiga niko aba yiga ibijyanye n'uburozi.
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ukwemera kurimo izego zirenga mirongo irindwi- cyangwa se zirenga mirongo itandatu-, urwego ruruta izindi ni ukuvuga ijambo LA ILAHA ILA LLAHU: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, n'uruciriritse muri zo ni ugukura mu nzira ikibangamira abantu, no kugira isoni ni rumwe mu nzego zo kwemera."
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ukwemera kurimo inzego nyinshi, zikubiyemo ibikorwa n'imyemerere ndetse n'imvugo. Kandi ko urwego ruruta izindi ari ijambo LA ILAHA ILA LLAH, uzi ibisobanuro byaryo, ushyira mu bikorwa ibirikubiyemo by'uko Allah ariwe Mana yonyine ikwiye kugaragirwa yonyine nta yindi. Kandi ko igikorwa giciriritse mu bikorwa byo kwemera ari ugukura mu nzira ikibangamira abantu. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ivuga ko no kugira isoni ari kimwe mu bigize ukwemera, kubera ko ari umuco utuma nyirawo akora ibikorwa byiza akareka ibibi.
Hadithi yaturutse kwa Abi Bashir Al Answariy (Imana imwishimire) yavuze ko igihe kimwe yari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu rugendo, Abu Bashir aravuga ati: Nuko Intumwa y'Imana yohereza intumwa -icyo gihe abantu bari mu mahema yabo- igira iti: Ntihagire icyo musiga mu ijosi ry'ingamiya nk'ikiziriko n'indi migozi mutagiciye."
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari muri rumwe mu ngenzo zayo, abantu nabo bari mu mahema yabo, iboherereza umuntu ngo ababwire ko bagomba guca ibiziriko biri mu majosi y'ingamiya cyangwa se ibindi bambikaga ingamiya mu ijosi kuko babikoreshaga nk'impigi bumva ko bizirinda ikijisho nuko ibategeka kubica no kubyambura ingamiya kubera ko ntacyo bibamarira, kandi ko uwagira icyo abatwara cyangwa akabagirira umumaro ari Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe.